Wa muherwe w’Umuyapani nta kijyanye n’abakobwa ku kwezi

Mu masaha macye ashize umuherwe wo mu gihugu cy’Ubuyapani Yusaku Maezawa yakuyeho urugendo yari kuzagirira ku kwezi ajyanye n’abakobwa badafite abakunzi yari yasabye kwiyandikisha, nabo bakabikora ku bwinshi.

Mu masaha macye ashize umuherwe Yusaku Maezawa yiseguye ku bakobwa ibihumbi 27,722 bari bamaze kwiyandikisha kuzajyana nawe mu rugendo ruzenguruka ukwezi, aho yavuze ko iki cyemezo yafashe cyo kuba atakigiyeyo kirimo kwikunda cyane, abisabira imbabazi.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Yusaku Maezawa yagize ati: “Bitewe n’impamvu zanjye bwite, Namenyesheje ejo hashize, icyemezo nafashe cyo kuba ntagikoze urugendo rwari kuzakorwamo inkuru, bityo nsaba ko bahagarika icyo kiganiro.”

Uyu mugabo wuzuza imyaka 44 y’amavuko muri uku kwezi, yashakaga abakobwa badafite abakunzi batarengeje imyaka 20 bifuza kuryoshyanya, ubundi bakazavamo inshuti ze (girlfriends) mu nkuru mbarankuru yari kuzagaragazwa kuri Abema Tv, aho kuri ubu hari hamaze kwiyandikisha abakobwa ibihumbi 27,722 bifuzaga kujyana nawe.

Uyu muherwe usanzwe ukurikirwa na Miliyoni zirenga 7 ku rukuta rwe rwa Twitter, niwe washinze urubuga rw’imideli rwa ‘Zozo’ yaranabereye umuyobozi, gusa umwaka ushize akaba yararugurishije na SoftBank Group Corp.

Maezawa yarahiriye gutanga Miliyoni 9 z’Amadolari ku bantu bamukurikira kuri Twitter ye mucyo yise ‘social experiment’ kugira ngo arebe niba koko aya mafaranga yatuma bishima nyuma y’ibi bihe.


Yusaku Maezawa yiseguye ku bihumbi by’abakobwa bari bariyandikishije kuzajyana nawe ku kwezi

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO