Umuhanzi Platini yerekanye inzu ye y’akataraboneka iherereye mu Karere ka Bugesera

Uyu muhanzi ni umwe mu bafite ibigwi bikomeye cyane, ndetse yamenyekanye cyane mu itsinda rya Dream Boyz aho yaririmbanaga na mugenzi we TMC, gusa kuri ubu uyu muhanzi yamaze kwerekana inzu ye yakataraboneka yujuje mu Bugesera.

Inzu y’umuhanzi Platini iherereye mu Karumuna ho mu Karere ka Bugesera gusa nubwo Platini amaze iminsi atashye iyi nzu avuga ko itari yuzura uko abishaka ndetse ngo hari ibikiri gutunganywa kuri iyi nzu.

Bivugwa ko mu minsi ishize aribwo uyu muhanzi yimukiye mu Karere ka Bugesera aho iyi nzu yubatse ahitwa mu Karumuna ndetse, iyi nzu ikomeje gutangaza abantu benshi bityo inababrirwa mu nzu nziza mu Rwanada zimaze kubakwa n’ibyamamare Nyarwanda.

Iyi nzu irageretse kandi yubatse mu buryo butangaje ndetse uyu muhanzi yari amaze iminsi arimo kuyitunganya.

Magingo aya Platini arimo gukora umuziki ku giti cye nyuma yo gutandukana na TMC bari bahuriye mu itsinda rya Dream Boyz.

Gusa kuri ubu Platini abarirwa mu bahanzi bakunzwe cyane ndetse uyu muhanzi amaze n’imyaka myinshi mu muziki w’U Rwanda.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO