Umuhigi w’ibitego Erling Braut Haaland agiye gushyirirwaho amasezerano ahenze ashobora kuzabiza icyuya amakipe azamwifuza

Kugeza ubu Erling Braut Haaland akomeje gufatwa nk’umwami w’ibitego nyuma yo gutangira gutsinda ibitego ubutitsa kandi buri munsi ndetse byatumye Manchester City igiye gushyiraho amasezerano avuga ko ikipe iturutse hanze y’Ubwongereza igomba kuzamugura arenga Miliyoni 175 z’Ama Pound.

Nubwo bwose ariko bimeze gutyo ngo aya masezeranpo ya Haaland agenewe gusa amakipe aturuka hanze y’Ubwongereza ndetse abenshi bakomeje gushyira mu majwi ikipe ya Barcelona ndetse na Real Madrid.

Ikinyamakuru reports dukesha iyi nkuru cyatangaje ko Haaland yashyiriweho amasezerano azatuma ikipe imwifuza izishyura arenga Miliyoni 175 z’Ama Pound bijyanye n’ibikorwa amaze gukora kuva yagera muri City.

Kugeza aka kanya ikipe ya Manchester City yaguze Haaland agera kuri Miliyoni 51 z’Ama Pound ndetse kuri ubu ahembwa arenga ibihumbi 865 by’Ama Pound buri cyumweru.

Hari amakipe akomeje kuvugwa yifuza umukinnyi Haaland harimo ikipe ya Bayern Munich,FC Barcelona,Real Madrid n’andi atandukanye.

Kugeza ubu ibitangazamakuru bitandukanye bivuga ko Haaland na Kylian Mbappe ari bamwe mu bakinnyi bagiye kuyobora Isi mu mupira w’amaguru nyuma ya Lionel Messi na Cristiano Ronaldo.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO