Bwa mbere mu mateka, umugabo w’ihinduje igitsina " Michaela Jaé Rodriguez" yegukanye ibihembo bya Golden Globe Awards

Umuririmbyikazi akaba n’umukinnyikazi wa filime, Michaela wahoze ari umugabo mbere yo kwihinduza igitsina niwe wegukanye igihembo cya Golden Globe Award gihemba umukinnyikazi mwiza wa filime. Nyuma yo kwegukana iki gihembo yavuze ko ubuzima bwe bugiye guhinduka by’iteka ndetse nibwo bwa mbere mu mateka iki gihembo gitwaye n’umuntu wihinduje igitsina.

Rodriguez usanzwe ari umunyamuryango w’ishyirahamwe ry’abatinganyi n’abakundana bahuje ibitsina irizwi nka LGBTQ niwe wegukanye igihembo cya Golden Globe Awards cy’umukinnyikazi mwiza wa Filime.

Rodriguez aciye agahigo ko kuba umuntu wa mbere wihinduje igitsina utwaye iki gihembo mu mateka ya Golden Globe Awards.

Kubera ko nta televiziyo yari yemerewe kwerekana ibirori byo gutanga ibi bihembo, ndetse hakaba nta mwanya wari uteganyijwe wo gutanga ijambo ku begukanye ibi bihembo, Rodriguez yerekanye amarangamutima ku rukuta rwe rwa Instagram aho akurikirwa n’abasaga miliyoni.

Yagize ati " Murakoze cyane, Uyu ni umuryango ugiye gufungura indi miryango ku bandi banyempano benshi bakiri mu myaka mito. Bazabona ko nta kintu kidashoboka. Bazabona ko umukobwa muto w’umwirabura ukomoka muri Amerika y’epfo wari ufite inzozi yabashije guhindura imyumvire y’abandi bantu abikoranye urukundo.

" Bavandimwe tubana muri LGBTQ turi hano kandi imiryango irakinguye, Mureke tugere kure hashoboka."

Rodriguez yahoze ari umugabo mbere yo guhindura igitsina.

Rodriguez atwaye Golden Globe nk’umuntu wa mbere wihinduje igitsina.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO