Umuhungu wa David Beckham yamwishimye hejuru ubwo Arsenal yababazaga Manchester United

Umuhungu wa David Beckham witwa Romeo Beckham yakwennye Se nyuma y’aho Arsenal yari imaze kwivugana ikipe ya Manchester United mu mukino wabaye ku cyumweru Taliki ya 22 Mutarama 2023.

Nyuma y’uko Arsenal itsinze Manchester United ibitego 3-2 mu mukino wa shampiyona wo ku cyumweru,Romeo wari kumwe na se kuri Emirates basohotse baganira ari nabwo bifashe n’ifoto arimo guseka Se umubyara kuko byatangiye azana umwana we kureba umukino wa Arsenal maze birangira abaye umufana wayo ukomeye.

Romeo ukinira ikipe ya Brentford B,yerekanye ibyishimo nyuma yo gutsinda kwa Arsenal abwira se David gusinzira kuko ngo yabonaga umukino wabananiye.

Abinyujije kuri Instagram,Romeo yabwiye se ati " Usinzire cyane papa @davidbeckham."

Uyu Romeo yanyuze mu ishuri rya Arsenal gusa kuri ubu ari muri Brentford ndetse se akunda kumushyigikira ku mikino imwe n’imwe.

Uyu musore ukina hagati,yatumye benshi bacika ururondogoro kubera ukuntu afana Arsenal kandi se ari umunyabigwi wa United cyane ko yanayizamukiyemo.

Umuhungu wa David Beckham yagaragaye arimo gukwena Se nyuma yo gutsindwa na Arsenal.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO