Umujura yasabye akayabo ka miliyoni 200 $ Twitter kugirango atamena amabanga y’abantu bayikoresha abitse

Umujura mu ikoranabuhanga yasabye akayabo ka miliyoni 200 z’Amadolari ya Amerika Twitter kugirango atamena amabanga y’abantu abitse harimo n’abayobozi bakomeye.

Uyu mujura wiyita Ryushi arasaba akayabo k’amafaranga urubuga rwa Twitter, Bitihise agashyira hanze amakuru y’ibanga arimo ibyamamare n’ibikomerezwa muri politike abitse.

Ubusanzwe ubu buryo burakoreshwa cyane iyo umuntu runaka abitse amakuru y’ibanga bigatuma ayifashisha nk’igikoresho cyo gutera ubwoba no kwaka amafaranga.

Kugeza ubu uyu mujura yigamba ko afite nimero za telefone, imeyiri n’ubundi butumwa bwoherezanywa hagati ya bimwe mu byamamare aho ubwa mbere yashyize hanze harimo ubw’umunyamakuru Piers Morgan na Alexandria Ocasio-Cortez uri mu bagize kongere ya Amerika.

Ibyo yashyize hanze ngo ni agace gato kandi ni kimwe mu ruhererekane w’ibindi byinshi bisigaye, dore ko Ryushi avuga ko abitse amakuru ya konti zisaga miliyoni 400.

Kugeza ubu benshi barasaba Elon Musk kugira icyo akora doreko iki kibazo kimureba , Gusa bikaba bigaragara ko uwibye aya makuru yabikoze mbere y’uko agura uru rubuga kuko zimwe muri konti amakuru yazo yashyizwe hanze hari izibwe mbere y’ingoma ya Elon Musk.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.