Ijisho ry’undi ntirikurebera umugeni Bernado Silva yambitse impeta umukobwa yakunze kurusha abandi

Kizigenza Bernado Silva uri mu bakinnyi ngenderwaho mu ikipe ya Manchester City yamaze gutangaza ko yiteguye gushyingiranwa n’umukunzi we bamaze igihe bakundana.

Umukunzi wa Bernado witwa Ines yatangaje ko yakiriye ubusabe bw’umukinnyi Bernado Silva bumusaba ko bashyingiranwa nyuma yo kumwambika impeta.
Ines yerekanye impeta yambitswe n’uyu mukinnyi maze yandika kuri Instagram ati: “Iteka ryose Yego. Rukundo rwanjye rutagira iherezo. ”


Umukinnyi Bernado Silva nawe yashyizeho ubutumwa busa n’ubwo, kandi umuntu wa mbere wasubije ubwo butumwa bwe ku mbuga nkoranyambaga ni uwahoze ari umukunzi wa mugenzi we bakinana mu ikipe ya Manchester City , Ruben Dias.

Bernado Silva yemeje muri Gicurasi 2020 ko yongeye kubona urukundo muri Ines nyuma yo gutandukana n’umunyamideli w’Umufaransa bakundanaga,Alicia Verrano.

Bernardo Silva n’umukunzi we bose bakuriye mu mujyi wa Lisbon mu gihugu cya Portugal.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO