Umukinnyi Bruno Fernandes yasabye imbabazi abafana nyuma yuko Manchester United ihawe isomo rya ruhago na Liverpool

Mu ijoro ryakeye ikipe ya Manchester United yaraye ihawe isomo rya ruhago na Liverpool gusa Umukinnyi Bruno Fernandes yasabye abafana imbabazi nyuma yo kugayika basuzuguwe na mukeba w’ibihe byose Liverpool ibanyagiye ibitego 4-0.

Kuri ubu shampiyona y’igihugu y’Ubwongereza igeze aho umwana arira Nyina ntiyumve, mu ijoro ryakeye hakinwaga umukino karundura wahuzaga ikipe ya Liverpool na Manchester United.

Gusa uyu mukino wagiye gukinwa ikipe ya Liverpool iri ku mwanya wa kabiri naho Manchester United iri ku mwanya wa kane gusa icyababaje cyane abafana ba Manchester United si ugutsindwa ahubwo ni amagambo yatangajwe na Bruno Fernandes ufatwa nk’inkingi ya mwamba y’iyi kipe.

Uyu mugabo Bruno Fernandes yagize ati" ikipe ya Liverpool irimo guhatanira igikombe gusa twebwe nta kintu turimo guhatanira.

Nyuma y’aya magambo abafana b’iyi kipe bahise bagaragaza ko batishimiye amagambo y’uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cya Portugal.

Uyu mukinnyi yasabye imbabazi abafana atangaza ko buri mukinnyi wa Manchester United yatanze imbaraga ze zose gusa bikarangira batakaje uyu mukino.

Kuri ubu ikipe ya Manchester United irabarizwa ku mwanya wa Gatandatu ndetse ikomeje guhanganira kuza mu makipe ane ya mbere ashobora kwitabira irushanwa rya Champions League gusa ihanganye bikomeye na Arsenal hamwe na Tottenham zombi zikiri imbere y’iyi kipe.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO