Umukinnyi Casemiro yatangaje ko atazanywe muri Manchester United n’amafaranga

Umunya Brazil wakiniraga ikipe ya Real Madrid ariwe Casemiro yamaze gutangaza ko atazanywe mu ikipe ya Manchester United n’amafaranga ndetse uyu musore yari amaze imyaka 9 mu ikipe ya Real Madrid.
Uyu musore mu mwaka ushize w’imikino yabashije gukina umukino wa nyuma wa Champions League ubwo Real Madrid yatsindaga ikipe ya Manchester City ku mukino wa nyuma bakaza kwegukana igikombe cya 14 cya Champions League.
Gusa uyu mukinnyi ubwo yari amaze gukina umukino we wa nyuma wa Champions League umwaka ushize w’imikino yagize ati:navuganye n’umpagarariye mubwira ko nifuza kwerekeza ahandi hantu kandi bitari ku mpamvu zo gushaka amafaranga menshi.
Casemiro yakomeje agira ati:"wari umwanzuro mfashe unkomereye gusa ubu ndumva nezerewe ndetse ndifuza kureba n’uko ahandi bihagaze bityo nkarushaho kumenya uko andi mashampiyona ameze bigatuma menya ibindi bihugu nkiga n’undi muco mushya".
Casemiro yakomeje avuga ko yishimiye cyane kwerekeza mu ikipe nkuru kandi nziza ndetse avuga ko yifuza gukomeza kugira ibigwi bikomeye.
Magingo aya Casemiro yakomeje kuvuga ko kwerekeza muri Manchester United atari impamvu z’amafarannga gusa uyu mugabo yerekeje muri iyi kipe iri mu bihe by’amage nyuma yo kumara imikino 2 idatsinda.