Umukinnyi Jack Tuyisenge yivumbuye ava mu mwiherero w’ikipe ya APR FC

Rutahizamu wa APR Football Club ndetse akaba na kapiteni w’iyi kipe yamaze gusiga bagenzi be ava mu mwiherero nyuma y’uko uyu rutahizamu yakunzwe kunengwa umusaruro muke muri iyi kipe.

Jack Tuyisenge ni rutahizamu w’ikipe ya APR FC yari yarazanye igamije gukomeza kubaka ubusatirizi bukomeye ndetse aho iyi kipe yakomeje gutsimbarara ku mugambi wayo wo kubakira ku bakinnyi b’abanyarwanda.

Gusa nyuma yo kugera muri iyi kipe uyu rutahizamu wari uturutse mu gihugu cya Angola abica bigacika yaje gusubira inyuma ndetse akomeza no kokamwa n’imvune.

Umutoza wa APR FC, Adir Muhammed yamaze gufata umwanzuro wo gushyira ku ntebe y’abasimbura uyu Jack Tuyisenge ndetse bikomeza kuvugwa ko uyu mukinnyi ashobora no kuba yesezererwa n’iyi kipe gusa andi makuru akemeza ko uyu mukinnyi nawe afite gahunda yo kwerekeza mu gihugu cya Sudan mu minsi iri imbere.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO