Umukinnyi Jermain Defoe yamaze gusezera ku mupira w’amaguru bitunguranye

Uyu mukinnyi yahoze ari rutahizamu wabicaga bigacika ndetse yabaye umukinnyi ukomeye mu ikipe ya Tottenham Hotspur gusa kuri ubu asezeye afite imyaka 39 y’amavuko.

Umutoza w’ikipe ya Sunderland uyu mukinnyi yakiniraga yatangaje ko Jermain Defoe nta muntu numwe yari yarabwiye ko agiye gusezera ndetse ngo yari yakoranye imyitozo neza na bagenzi be gusa bucya atangaza ko asezeye muri ruhago.

Gusa uyu mukinnyi ntiyigeze ashobora gutsinda igitego na kimwe mu mikino yose irindwi yagaragaye mu kibuga akinira iyi kipe ya Sunderland kuva yamusinyisha mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka.

Umutoza wa Sunderland yagize ati "birakomeye cyane kumva umukinnyi nka Jermain Defoe twumva ko asezeye bitunguranye gusa twavuganye nawe ndetse rwose twakomeje gutungurwa kuko yatubwiye ko atakwisubiraho gusa bamwe n’ubundi bakomeje kuvuga ko uyu mukinnyi ku myaka ye 39 y’amavuko ko igihe cyari kigeze ngo nawe aruhuke.

Umukinnyi Jermain Defoe yabaye umukinnyi karundura mu ikipe y’igihugu y’Ubwongereza ndetse yamenyekanye cyane mu ikipe ya Tottenham Hotspur uyu mukinnyi yakinnye imikino 762 atsindamo ibitego 304 ndetse mu ikipe y’igihugu y’Ubwongereza yakinnyemo imikino 57 atsindamo ibitego 20.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO