Lucas Ranger ukomoka muri Brazil yatangaje uburyo yacikishije nyirabukwe muri Ukraine

Umukinnyi Lucas Ranger ukomoka muri Brazil yatangaje inzira y’umusaraba yanyuzemo hamwe na nyirabukwe ubwo bahunganga bava muri Ukraine nyuma yo kugabwaho ibitero n’Uburusiya.

Mu ijoro ryo kuwa 24 Gashyantare 2022 nibwo uyu mukinnyi mpuzamahanga w’igihugu cya Brazil yatangiye guhunga igihugu cya Ukraine ari kumwe na nyirabukwe aho bavaga mu burengerazuba bw’iki gihugu yerekeza ku mupaka uhana imbibi na Polonye.

Gusa mu ijoro ryo kuri uwo munsi ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gusakara amafoto y’abakinnyi ba Shaktar Donetsk ndetse na Dynamo Kyiv bose bakomoka muri Brasil aho bari muri imwe muri hotel zo muri Kyiv.

Uyu mukinnyi w’imyaka 27 y’amavuko nyuma y’ifoto na bagenzi be bakomoka muri Brazil bashyize hanze bari muri Kyiv, ntabwo uyu mukinnyi yari hamwe nabo, gusa nyuma y’amasaha 3 uyu musore yagaragaye ari kumwe na nyirabukwe w’imyaka 52 y’amavuko witwa Sukhoparova aho biteguraga kurenga umuhanda ndetse iki gihe bari mu nzira yerekeza mu gace kitwa Krakow aho indege yari yaturutse mu mujyi wa Porto muri Portugal yari ibategereje ngo ibatware ibakuye muri Ukraine.

Uyu mukinnyi yagize ati’’ Nakiriye ubutumwa bugufi bw’abakinnyi b’inshuti zanjye gusa ubutumwa bwa benshi muri bo ntacyo bwari kudufasha kuko babaga bambaza ibibazo bisanzwe gusa benshi muri bo baturukaga mu gace mabukwe atuyemo.

Yakomeje agira ati’’ Hari umuntu wampaye nimero y’inshuti yanjye maze tuza kuvugana maze aza kunyemerera ubufasha bwo kuba yamfasha kugera aho tugana, ubwo nafashaga mabukwe gucika ava muri Ukraine ntabwo nigeze nshidikanya kuko numva ari ikintu nyacyo nagombaga gukora, gusa njyewe na mabukwe twateganyaga kugera ku mpera z’igihugu cya Ukraine mu gihe cy’amasaha 13 gusa kubw’umwaku twahakoresheje amasaha agera kuri 30.

Ubwo uyu mukinnyi yari mu nzira bagenda yavuze ko ngo byari nka Filimi y’ikikango ndetse mu nzira bagendaga babona abasirikare ba Ukraine ngo ariko nabo bigaragara ko bafite ubwoba dore ko babaga ngo biteguye isaha iyo ari yo yose ko bashobora kugabwaho ibitero n’abasirikare b’Uburusiya.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO