Umukinnyi Marcos Rashford ashobora gusohoka mu ikipe ya Manchester United mu mpeshyi

Ibitangazamakuru by’Iburayi by’umwihariko ibyiganjemo n’ibyo mu Bwongereza bikomeje kwandika amagambo akomeye yavuzwe n’umutoza w’ikipe ya Manchester United ko mu gihe umwataka wabo yakenera gusohoka ntakabuza amarembo afunguye.

Ibi byatangiye kujya hanze mu ntangiriro z’iki cyumweru, nyuma y’umukino wari wahuje ikipe ya Manchester United na Manchester City warangiye ikipe ya Manchester City itsinzemo Manchester United ibitego 4-1.

Kuri uwo mukino Marcos Rashford ntiyisanze ku rutonde rw’abakinnyi 11 bari kubanzamo kuko umutoza yari yahisemo kumubanza hanze.

Yaje kwinjira mu kibuga ku munota wa 64 w’umukino ubwo ikipe ye yari yamaze gutsindwa ibitego 2 kuri 1.

Mu minota 22 ya nyuma nibwo ikipe ya Manchester City yatsinze ibindi bitego 2.

Rashford utamerewe neza i Manchester amaze gutangirana n’ikipe ibanzamo inshuro 2 mu mikino 11 ya Premier League.

Ku ngoma y’umutoza Ralf Rangnick nk’umutoza w’agateganyo amaze gushyirwa ku rutonde rw’ababanzamo inshuro 8 mu mikino 17 uyu mutoza yatoje iyi kipe.

Nyuma y’uko Ralf Rangnick avuze ko mu gihe umukinnyi Rashford yakenera gusohoka mu ikipe nta mpamvu n’imwe yamubuza kugenda mu isoko ry’igura n’igurisha ryo mu mpeshyi, Gahunda yo kuganira n’umukinnyi ku buryo bwo kumwongerera amasezerano ntacyo ikivuze kuri ubu.

Rashford asanzwe afite amasezerano azarangira muri 2023 mu ikipe ya Manchester United.

Ikipe ye yari iri gutegura uburyo yamwogerera amasezerano gusa kuri ubu ahazaza h’uyu mukinnyi ntiharasobanuka neza.

Ikipe ya Manchester United kandi uretse Marcos Rashford bidahagaze neza hari abandi bakinnyi b’iyi kipe ibyabo bitarasobanuka neza kuko amasezerano yabo bose azarangirana n’uyu mwaka w’imikino.

Abo barimo aba bakinnyi bakurikira: Paul Pogba, Edinson Cavani, Jesse Lingard na Juan Mata.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO