Umukinnyi Muhadjiri yamaze gusubiza abafana ba Rayon Sports bakomeza kumusaba gukinira iyi kipe

Umukinnyi Hakizimana Muhadjiri kuri ubu ukinira ikipe ya Police FC yamaze gutangaza ko buri munsi abafana ba Rayon Sports bakunze kumusaba kwerekeza muri iyi kipe.

Uyu mukinnyi uri mu bakunzwe hano mu Rwanda yatangaje ko nawe abona ko asa nkufitiye umwenda ikipe ya Rayon Sports bijyanye n’ukuntu abafana bayo bakunze kumwingingira gukinira iyi kipe.

Yagize ati:’’ icyo navuga ni uko Rayon Sports ari ikipe yanyifuje cyane kuko ahantu hose mba ndi ni kenshi abafana bayo usanga bansaba gukinira iyi kipe."

Yakomeje agira ati’’ Hari igihe uzasanga ikipe uyifitiye umwenda, ntabwo nkunda guca ku ruhande, kuko ahantu hose ngiye usanga abafana bahora bambwira kuza muri iyi kipe, bavuga ngo Rayon yacu, Rayon yacu uzayikinire ndetse ibi bituma numva iyi kipe nyifitiye umwenda.

Ni kenshi Hakizimana Muhadjiri yagiye ashaka gukinira ikipe ya Rayon Sports ariko ubuyobozi bw’iyi kipe bukabura ubushobozi bwo kumugura bikarangira byanze ko aza muri iyi kipe.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO