Nemanja Matic yamaze gusaba ikipe ya Manchester United kuyisohokamo bitarenze muri iyi mpeshyi

Umukinnyi usanzwe ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Manchester United Nemanja Matic yamaze gutangariza iyi kipe ko yifuza kuyisohokamo muri iyi mpeshyi nyuma y’imyaka itanu n’igice akinira ikipe ya Manchester United.

Nemanja Matic ubusanzwe akomoka mu gihugu cya Serbia ndetse amasezerano ye agomba kurangira mu mpeshyi y’umwaka utaha wa 2023, gusa bijyanye n’imyaka y’uyu mukinnyi utangiye kugera muzabukuru yasabye ikipe ye ya Manchester united ko yamurekura akaba yakwerekeza ahandi muri iyi mpeshyi iza.

uyu mugabo abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati’’ namaze kumenyesha ubuyobozi bw’ikipe ya Manchester United hamwe n’abakinnyi bagenzi banjye ko nifuza gusohoka muri iyi kipe muri iyi mpeshyi, gusa ni icyubahiro gikomeye kuba narabashije gukinira iyi kipe ndetse nshimiye byimazeyo abafana ba Manchester United uburyo bambaye hafi.

Uyu mugabo w’imyaka 33 y’amavuko yakomeje atangaza ko yifuza gukomeza gufasha cyane abakinnyi bagenzi be mu rugamba rwo gukomeza kwitwara neza kugirango iyi kipe ibe yarangiza ahantu heza ndetse avuga ko agomba gukomeza gukoresha imbaraga ze zose muri uru rugamba.

Uyu mukinnyi yaje mu ikipe ya Manchester United mu mwaka wa 2017 ubwo iyi kipe yatozwaga n’umutoza Jose Mourignho wari waranamutoje mu ikipe ya Chelsea

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO