Umukinnyi Paul Dibala agiye kugambanira ikipe ya Juventus ayisohokemo

Umukinnyi Paul Dibala w’imyaka 28 y’amavuko ashobora kugambanira ikipe ye ya Juventus akayisohokamo cyangwa agafata umwanzuro wo gutegereza kugeza yigurishije mu mpeshyi.

Nk’uko ibitangazamakuru bitandukanye byakomeje kubyandika biravugwa ko uyu mukinnyi yifuzwa bikomeye n’amakipe yo mu Bwongereza arimo Arsenal, Tottenhan Hotspurs ndetse na Newcastle United.

Gusa mu minsi ishize ikinyamakuru Tuttosports cyari cyatangaje ko uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cya Argentine usanzwe ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Juventus ngo atifuza kugambanira iyi kipe kugirango abe yakwerekeza mu yindi kipe.

Ikinyamakuru Corriere Dello Sport kimaze gutangaza ko amakipe abiri yo mu gihugu cy’Ubwongereza arimo Arsenal na Tottenham Hotspurs yaba yifuza bikomeye uyu mukinnyi.

Nyamara ikinyamakuru kitwa Gazzetta Dello Sports cyari cyatangaje ko ikipe ya Juventus yaba iri mu mishyikirano mishya y’ibiganiro n’uyu mukinnyi gusa biracyari agatereranzamba.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO