Paul Pogba yatangaje ko yagize agahinda gakabije ubwo yatozwaga na Jose Mourinho

Paul Pogba ukinira Manchester United yatangaje ko yigeje kuba mu bihe by’agahinda gakabije ubwo yatozwaga na Jose Mourinho muri iyi kipe.

Uyu mukinnyi yatangaje ibi nyuma yo kuvuga ko Jose Mourinho yakundaga kumubanza ku ntebe y’abasimbura ndetse aza no kuba umuvana ku mwanya wa kapiteni wungirije muri iyi kipe ya Manchester united.

Uyu mukinnyi w’imyaka 29 y’amavuko ubusanzwe afite ubwenegihugu bw’Ubufaransa ndetse akaba n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa (Les bleus).

Uyu mukinnyi yaje mu ikipe ya Manchester United aguzwe mu ikipe ya Juventus de Tourrain, Iyi ikaba ari ikipe yo mu Butaliyani aho uyu mukinnyi yaje aguzwe akayabo ka miliyoni 94 z’Amayero.

Jose Mourinho yaje kwirukanwa n’ikipe ya Manchester United mu kwezi k’Ukuboza mu mwaka wa 2018, ubwo Paul Pogba yaganiraga n’ikinyamakuru Le Figaro yatangaje ko ari kenshi yagiye ababazwa n’uyu mutoza ariko abenshi ntibabimenye.

Umukinnyi Paul Pogba yaciye agahigo ko kuba umukinnyi wa mbere uguzwe amafaranga menshi mu ikipe ya Manchester United ndetse icyo gihe nibwo na Jose Mourinho yasimburaga Umuholandi Louis Van Gal muri iyi kipe.

Ubwo yari umutoza w’ikipe ya Manchester United, Jose Mourinho yabwiye Paul Pogba ko adashobora kuba mu bayobozi b’iyi kipe bijyanye n’uko bakomeje kugenda bagirana ubwumvikane buke.

Ibi byatumye Paul Pogba akunda kwicara ku ntebe y’abasimbura ku ngoma y’uyu mugabo gusa Jose Mourinho nawe nyuma y’amezi 2 gusa yahise yirukanwa mu ikipe ya Manchester United kubera ikibazo cy’umusaruro muke.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO