Umukinnyi Sergio Ramos na bagenzi be bamaze gusesekara I Kigali

Kuri uyu munsi taliki ya 30 Mata 2022,nibwo abakinnyi batatu bakomeye cyane mu ikipe ya Paris Saint Germain basesekaye I Kigali.
Aba bakinnyi barimo Sergio Ramos, Julian Draxler na Keylor Navas.
Kuri ubu aba bakinnyi bageze mu Rwanda kuri uyu munsi wa gatandatu taliki ya 30 Mata 2022.
Aba bakinnyi bose bakinira ikipe ya Paris Saint Germain ifitanye ubufatanye n’U Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda
ni imikoranire y’ubufatanye mu bijyanye no kwamamariza U Rwanda
mu bijyanye n’ubukerarugendo
Ndetse aba bakinnyi amashusho yatangiye gukwirakwira hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga ubwo bashyikaga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali I Kanombe.
Sergio Ramos yatangaje ko yifuza no kuzasura umwana w’ingagi uherutse kuvuka witwa Mudasumbwa.
Amasezerano hagati y’U Rwanda na Paris Saint Germain yasinywe mu mwaka wa 2019, ndetse ni amasezerano yaje y’inyongera ku ikipe ya Arsenal nayo yamamariza igihugu cy’U Rwanda.