Umukinnyi Takehiro Tomitayasu na Emile Smith Rowe bose bagarutse ubwo ikipe ya Arsenal iraza kuba ikina na Liverpool

Ikipe ya Arsenal igomba kuba ikina n’ikipe ya Liverpool ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu umutoza Mikel Arteta amaze gutangaza ko abakinnyi babiri aribo Takehiro Tomiyasu na Emille Smith Rowe ngo bose bashobora kugaragara ku mukino wo kuri uyu mugoroba urabahuza n’ikipe ya Liverpool.

Umukinnyi ukomoka mu gihugu cy’Ubuyapani Takehiro Tomiyasu yari amaze igihe atagaragara mu ikipe ya Arsenal kubera ikibazo cy’imvune cyaje kuba cyimwokama gusa kuri uyu mukino ngo ashobora kugaragara mu ikipe dore ko yakoze imyoitozo.

Mbere gato y’uko uyu mukino uza kuba, umutoza Mikel Arteta we yatangajeko abakinnyi bose bahari nubwo wenda hakiri kujijinganya gato ku mukinnyi Tomiyasu.

Ku ruhande rw’umutoza Mikel Arteta yakomeje avuga ko agomba gukora ibishoboka byose akitwara neza kugirango ikipe ye abe yayihesha amahirwe yo kuza mu makipe ane ya mbere agomba kuzajya mu irushanwa rya Champions League.

Umutoza Mikel Arteta yakomeje agira ati: ’’ Intego yacu irakomeye ndetse ibyo ntabwo bikwiye kudushyira ku gitutu ahubwo bikwiye kudutera imbaraga zo gukora cyane kugirango tugere ku ntego zacu, rero ntacyo byaba bimaze mu gihe ibi tutabigeraho ndatekereza ko twaba twaruhiye ubusa.

Dore abakinnyi 11 bashobora kubanzamo ku ikipe ya Arsenal:

.Aaron Ramsdale
.White
.Cedric
.Gabriel
.Tierney
.Xhaka
.Partey
.Odegaard
.Smith Rowe
.Bukayo Saka
.Lacazette

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO