Kuba Mbappe yaragizwe Kapiteni w’u Bufaransa bishobora gutuma hari umukinnyi...
- 24/03/2023 saa 06:46
Umukinnyi ukinira ikipe ya Manchester City ariwe Phil Foden byabaye ngombwa ko ava ku mucanga wa posh nyuma yo gushwana n’umukunzi we wari wakunze kumurebera muri Telefoni ye.
Umukunzi we yarebye muri Telefoni maze aravuga ati: “Uratekereza ko ndi injiji?” yongeraho andi magambo yo gutukana mbere yuko bava muri Corfu resort.
Ubwo barimo gushwana bapfa Telefoni nibwo abantu bari aho batangiye kubafata amashusho bigaragara ko barakaranyije bikomeye.
Uyu mukinnyi wa Man City, ufite imyaka 22, yatonganye n’umukunzi we Rebecca Cooke imbere y’ababarebaga.
Video yabonywe n’ikinyamakuru The Sun yerekana Rebecca w’umusatsi wumuhondo atuka uyu mukinnyi bakurikiwe n’aba bouncers 2 berekeza ku mucanga.