Umukinnyi ukomeye yateye imigeri umugore we atwite none ubu ari mu mazi abira

Umukinnyi wa Dortmund Nico Schulz, ufite imyaka 29, akurikiranyweho icyaha cy’ihohoterwa rikorerwa mu ngo aho ashinjwa gutera imigeri umukunzi we kandi atwite.

Myugariro w’Umudage Nico Schulz arashinjwa gutera imigeri mu nda uwahoze ari umukunzi we ubwo yari atwite.

Uyu mugabo nyuma yo kuregwa ibi byaha yafashe umwanzuro byose arabihakana avuga ko ari ibinyoma gusa nubwo bimeze gutyo amerewe nabi kuburyo bukomeye.

Ikipe ye ya Dortmund mu izina ryayo ivuga ko yamenye iyo nkuru ndetse bahamya ko ngo bibabaje cyane.

Nk’uko bivugwa, Schulz "yakubise umukunzi we imigeri mu nda ndetse ngo yari atwite habura ibyumweru bibiri gusa ngo yibaruke.

Magingo aya uyu myugariro akomeje gushyirwaho igitutu n’imbirimbanyi ziharanira uburenganzira bwa muntu aho bose bifuza ko yahanwa akaryozwa iki cyaha nyamara nyiri ubwite akomeje kwinumira.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO