Jacques Tuyisenge yateye utwatsi ibivugwa kuza muri APR FC

Jacques Tuyisenge ukinira ikipe y’igihugu Amavubi ubu akaba akina muri Angola, yahakanye amakuru avuga ko ashobora kuva i Luanda muri Angola akaza gukinira APR FC.

Uyu mukinnyi ugiye kumara amezi 8 akina mu ikipe ya Petro Athletic ibarizwa mu murwa mukuru wa Angola, yabwiye Radio10 ko atazi amakuru yuko ikipe ya APR Fc imushaka nyuma yuko hagaragaye amakuru avuga ko umutoza Adil amwifuza.

Yagize ati: "APR ni ikipe nziza buri muntu wese yakwifuza gukinamo, kandi ni ikipe yigaragaza ku rwego mpuzamahanga. Navuga yuko kugeza ubu nta muntu n’umwe nigeze mbiganiraho nawe ni nabwo bwa mbere mbyumvise. Gusa bishobora kuba biri muri gahunda z’ikipe ariko ku bwanjye nta kintu na kimwe mbiziho."

Uyu mukinnyi yanavuze ko agifite amasezerano y’imyaka ibiri akina muri Angola amasezerano ye avuga ko atari yarangiza n’umwaka umwe.

Amakuru agera kuri Genesisbizz, aravuga ko ikipe ya APR Fc nta gihindutse yiteguye kuzana uyu mukinnyi ngo ayikinire. Nubwo ahembwa akavagari k’amafaranga y’u Rwanda arenga gato miliyoni 12.

Aha amakuru akavuga ko ikipe ya APR yamuha ibyo uyu mukinnyi yifuza byose kugira ngo aze mu Rwanda ku kifuzo cy’umutoza mukuru Adil Mohammed.

Jacques Tuyisenge yakiniye AS Kigali , mbere yo kwerekeza muri Police FC na Gor Mahia. Atangira gukinira Police FC yari afite imyaka 16. Muri uwo mwaka wa mbere atangiye gukinira police yatsinze ibitego 11.

Uyu mukinnyi azwiho gukoresha umutwe cyane atsinda ibitego. Muri 2016 nibwo Police FC yemeye kurekura Jacques Tuyisenge ajya muri Gor Mahia imutanzeho ibihumbi 40 by’amadolari ya Amerika arenga hafi kuri miliyoni 32 z’amafaranga y’u Rwanda

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO