Umukinnyi wa Filime Cuba Gooding Jr azaburanishwa ku cyaha cyo gukorakora abagore

Umukinnyi wa filime uzwi nka Cuba Gooding azagezwa imbere y’ubutabera mu kwezi kwa gashyantare umwaka utaha aho azaburanishwa icyaha cyo gukorakora ku bagore b’abandi bagera kuri batatu.
Amakuru dukesha ikinyamakuru 20minutes.fr avugako uru rubanza rwari ruteganyijwe kuba muri Mata 2020 ariko ntirwabaye ahubwo rwimuriwe umwaka utaha aho uyu Cuba Gooding Jr agomba kwitaba urukiko rwa New York muri Gashyantare akaba ashinjwa icyaha cyo gukorakora ku bagore b’abandi.
Kuva mu mwaka wa 2019, abagore bagera kuri 20 bashinjije uyu mukinnyi wa filime w’imyaka 53 kuba yarabakozeho ku gahato cyangwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Muri Kanama 2020 uyu mugabo yatanzweho ikirego cy’imbonezamubano cy’umugore wamushinjaga kumufata ku ngufu muri hoteri ya Manhattan mu 2013.
Nubwo uyu mugabo akomeje gushinjwa ibyo byaha we abihakana yivuye inyuma ko ntabyo yigeze akora.