Umukinnyi wa Filimi Richard Gere arwariye muri Mexico nyuma yo gufatwa n’indwara ya pneumonia

Umukinnyi wa Filimi bwana Richard Gere arwariye mu gihugu cya Mexico nyuma yo gufatwa n’indwara ya pneumonia ubwo yari mu biruhuko gusa amakuru meza ahamya ko yatangiye koroherwa ndetse ari kumwe n’umuryango we.
Inkuru dukesha TMZ yatanzwe n’abo mu muryango we yahamije ko bwana Richard Gere aherereye mu gace kitwa Nuevo Vallarta ndetse yari yagiyeyo ubwo yizihizaga imyaka 40 amaranye n’umugore we Alejandra Silva.
Icyakora mbere yo kujya mu butembere bwana Richard Gere yari afite ikibazo ariko kidakomeye gusa yatangiye kuremba ubwo yageraga muri Mexico gusa kuri ubu amakuru aravuga ko ameze neza.
Umugore we Alejandra yifashishije Instagram ye maze avuga ko umugabo we ameze neza ndetse akomeza ahamya ko ubuzima bwe bumeze neza kuko yahawe imiti n’abaganga.