Umukinnyi wa Manchester United yatereye ivi umukunzi we

Myugariro ukina ku ruhande rw’iburyo inyuma mu ikipe ya Manchester United ariwe Diogo Dallot yatereye ivi umukunzi we maze amusaba ko yamubera umugore undi nawe abyemera atazuyaje.
Umukunzi wa Diodo Dallot yitwa Claudia Lopes ndetse uyu mukobwa yatunguwe no kubona umukunzi we amwinjiza mu kibuga cyuzuyemo indabyo zitatse amabara y’iroza maze ahita asabwa n’umukunzi we ko yamubera umugore maze undi nawe avuga yego ako kanya.
Icyumba cyabereyemo ibi birori cyari gitatse neza ndetse inyuma hari handitse ijambo rigira riti: ’Marry Me?’ hejuru hari n’ibipurizo by’umutuku n’indabo z’umutuku.
Nyuma y’aho Dallot adatengushywe n’umukunzi we aba bombi bahise basangira n’abakinnyi bagenzi ba Dalot muri United n’abakunzi babo.