Umukinnyi wa Paris Saint Germain yaciye agahigo mu mateka ya Champion’s League

Nyuma y’ibibazo bitandukanye by’imvune zari zibasiye abakinnyi ba PSG mu mukino bagombaga guhuramo n’ikipe ya Bayern Munich byabaye ngombwa ko umukinnyi w’iyi kipe aca agahigo gakomeye nyuma yo kubanza mu kibuga kandi agifite imyaka 16 y’amavuko.

Mu irushanwa rya Champions League ntabwo byari byoroshye kuko ikipe ya Bayern Munich yongeye kwitwara neza imbere ya Paris Saint Germain aho umukino warangiye ikipe ya Bayern itsinze umukino wo mu ijoro ryakeye igitego 1-0.

Icyakora uyu mukino wagiye gukinwa Paris Saint Germain itabanje mu kibuga Kylian Mbappe maze bituma umwana muto cyane ukinira iyi kipe witwa Warren Zaire Emery aca agahigo nk’umukinnyi wabanje mu kibuga mu mikino yo gukuranwamo muro Champion’s League ariko akiri muto dore ko afite imyaka 16 irengaho iminsi 344.

Muri uyu mukino ntabwo Paris Saint Germain yigeze yoroherwa na Bayern kuko yabatsindiye ku kibuga cyabo igitego 1-0 cyatsinzwe n’umukinnyi iyi kipe yarekuye ariwe Kingsley Kouman.

Nyuma yo gutakariza imbere y’abafana bayo Paris Saint Germain byitezwe ko igomba kuririra umusozi maze ikajya gukina na Bayern Munich ku kibuga cyayo Allianz Arena mu mukino wo kwishyura.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO