Umukinnyi wa filime Leonardo DiCaprio yemeye gutanga inkunga ku bagizweho ingaruka n’intambara yo muri Ukraine

Icyamamare mu gukina filime Leonardo DiCaprio wamenyekane cyane muri "Titanic" n’izindi yemeye gutanga inkunga ku miryango itandukanye yita ku mpunzi n’abana mu rwego rwo gufasha abaturage ba Ukraine bazahajwe n’intambara irwana n’Uburusiya.

Uyu mugabo usanzwe ari umukinnyi wa filime akaba n’umwe mu baharanira ibungabungwa ry’ibidukikije yatangaje ko azakomeza gufasha indi miryango itandukanye yita ku bari mu kaga n’indi yose ifasha abantu muri Ukraine.

Leonardo DiCaprio yatangaje ko azatanga inkunga ya miliyoni icumi z’amadolari ya Amerika mu gufasha Ukraine mu bihe by’intambara irimo.

Uyu mugabo afite aho ahuriye cyane na Ukraine dore ko Nyirakuru w’uyu mugabo yavukiye muri iki gihugu ku mazina ya Jelena Stepanovna Smirnova akaza kwimukira mu Budage hamwe n’ababyeyi mu 1917 aho yahise ahindura amazina yitwa Helene Indenbirken.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima ryatangaje ko imidugararo imeze nabi muri Ukraine kuburyo intambara iri guhatiriza abaturage guhunga bakava mu mazu yabo.

Iri shami rikomeza rivuga ko buri wese ufite icyo yatanga ko inkunga ye yafasha benshi ndetse guhera ku idorali rimwe ngo naryo ryagira icyo rifasha.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO