Icyamamare muri Sinema Tom Hanks n’umugore we banduye Coronavirus

Umukinnyi wa filime Tom Hanks w’imyaka 63 y’amavuko uherutse gutsindira ibihembo bya Oscar nk’umukinnyi mwiza, yatangaje ko we n’umugore we Rita Wilson nawe w’myaka 63 basanganywe virusi ikomeje kwibasira benshi ku isi ya Coronavirus.

Uyu mugabo usanzwe ari icyamamare mu gukina filime I Hollywood, yatangaje ko barimo gufata amashusho ya filime mu gihugu cya Australia aribwo yatangiye kumva ibimenyetso by’iyi virus.

Hanks yagize ati: “Natangiye kumva mfite imbeho, nyuma n’umugore wanjye biza kugenda uko."

Aba bombi bahise bajya kwisuzumisha coronavirus, maze baza gusanga bombi bayanduye.

Mu itangazo Hanks yashyize ahagaragara ku mbuga nkoranyambaga, yanditse agira ati: “Muraho, Rita nanjye turwariye hano muri Australia, twumvaga dusa nabananiwe, kuko twari dufite imbeho ndetse n’ibinya. Rita yarafite imbeho yazaga akanya gato ubundi ikagenda."

Hanks yemeje ko bapimwe coronavirus bakaza gusanga ibisubizo bibabwira ko bayanduye, aho bahise bahabwa uburyo bagomba kwitwararikamo.

Yagize ati: “Twe abo mu muryango w’aba Hanks, tuzasuzumwa , ducungirwe hafi ndetse tunahezwe abantu kubw’umutekano wa rubanda nyamwinshi.”


Tom Hanks yaraherutse kwegukana n’igihembo cya Golden Globe kubera uruhare yagize muri filime’A Beautiful Day’

Hanks wegukanye ibihembo bya Oscar inshuri ebyiri zose, ni umwe mu byamamare bikomeye bibarizwa i Hollywood bimaze kwandura virusi ya COVID-19.

Uyu mugabo yamenyekanye cyane muri filime nka ‘Forrest Gump, Saving Private Ryan ndetse na The Post.

Mbere y’uko Hanks atangaza ibyo kwandura iyi virusi ku mbuga nkoranyambaga, Donald Trump yari yabwiye abatuye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko yahinduye ingendo yarafite ku mugabane w’Uburayi, harimo n’urwo mu gihugu cy’Ubwongereza yari kugira mu gihe cy’iminsi 30 uhereye ku munsi w’ejo kuwa Gatanu.

Virusi ya Covid-19 imaze kwandura abantu 115,800 ku isi hose, byibuze abantu 1000 nibo bamaze kuyandura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Igihugu cy’Ubushinwa nicyo gifite umubare munini wabayanduye kuko bafite ibihumbi 80,793 bagendana n’iyi virusi.

Covid-19 imaze kwica abantu barenga 4,200 ku isi hose, aho Ubushinwa bwihariye abasaga ibihumbi 3,169.


Aba bombi bahise bashyirwa mu kato, kugira ngo badakwirakwiza ubwandu bwa Coronavirus

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO