Umukinnyi wa Rayon Sports Joakiam Ojera yahawe amafaranga n’abafana b’iyi kipe nyuma yo kwivugana Etincilles abigizemo uruhare

Umukinnyi ukomoka mu gihugu cya Uganda kuri ubu watijwe mu ikipe ya Rayon Sports ariko akaba akomeje kwitwara neza muri iyi kipe yagenewe amafaranga n’abafana ba Rayon Sports nyuma yo kwitwara neza bagatsinda ikipe ya Eticilles.
Ikipe ya Rayon Sports mu mukino utari woroshye yabashije gutsinda ikipe ya Etincilles ndetse bwana Ojera yabashije kwitweara neza atsinda igitego ndetse aza no gutanga umupira wavuyemo ikindi gitego ndetse nyuma yo gukora ibi yahundagajweho amafaranga n’abafana ba Rayon Sports kubera kwishimira ubufasha bwe.
Bwana Ojera yatijwe Rayon Sports mu guhe kingana n’amezi atandatu icyakora akomeje kwitwara neza agafasha iyi kipe mu buryo bufatika.