PeaceCup: Umukino wa Kiyovu Sports na As Kigali wimuwe

  • by
  • 4/02/2020 saa 10:21

Umukino wagombaga guhuza Kiyovu na As Kigali mu gikombe cy’amahoro wimuriwe itariki. Uyu mukino wari uteganinyijwe kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Gashyantare 2020 uraba kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Gashyantare 2020, kuri stade Mumena .

Uyu mukino wari kubera kuri uyu wakabiri ikipe ya Kiyovu yasabye uruhushya ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ko umukino wakimurirwa ku wa gatatu tariki 5/2020.

Ikipe ya Kiyovu Sport yaherukaga gukina imikino y’igikombe cy’intwari, kuwa gatandatu tariki ya 1 Gashyantare 2020 nibwo yakinye umukino wanyuma yahuriyemo n’ikipe ya APR FC ikaza kuvunikisha bamwe mu bakinnyi bayo.

Babinyujije ku rukuta rwabo rya twitter, ikipe ya Kiyovu Sports yatangaje ko ku munsi w’ejo kuwa Gatatu taliki 05 Gashyantare 2020,izaba yakiriye AS Kigali.

Imikino yose y’igikombe cy’amahoro iratangira kuri uyu wa kabiri tariki4/2/2020.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO