Igikombe cy’intwari: APR FC yatsinze Mukura mu buryo bworoshye

Umukino wa mbere wo guhatanira igikombe cy’Intwari wahuzaga ikipe ya APR FC ndetse na Mukura victory Sports urangiye ikipe y’ingabo itsinze Mukura ibitego 3-1, ihita ibona amanota atatu ya mbere.

Ni umukino watangiye ku isaa 15h00 aho byari biteganyijwe ko haba imikino ibiri. Uyu mukino watangiye amakipe yombi ati kwigana ariko ikipe ya APR FC ikajya inyuzamo ikataka ikipe ya Mukura Victory Sports.

Ku munota wa 37’ ikipe ya Mukura Vs yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Ntwari Evode ku burangare bw’abakinnyi b’inyuma b’ikipe y’Ingabo.

Ikipe ya APR fc yaje kwishyura iki gitego ku munota wa 40 gitsimzwe na Byiringiro Rague. Igice cya mbere kigiye kurangira,APR fc yaje kubona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Danny Usengimana nabwo ku burangare bw’abinyuma ba Mukura Vs.

Byiringiro Rague wishimiraga igitego yari atsinze

Igice cya Kabiri amakipe yombi yakoze impinduka, yongeramo abandi bakinnyi muri batanu bagomba gusimbuzwa, maze ikipe ya APR Fc iza kubona igitego cya 3 ku munota wa 85 gitsinzwe na Nshuti Innocent wacenze abinyuma ba Mukura maze areba uko umuzamu yari ahagaze atsinda igitego cya gatatu. Umukino urangira ari ibitego 3-1.

Kapiteni w’ikipe ya APR Manzi Thierry yatangaje ko ikipe ya APR Fc yazanwe mu irushanwa no gutwara igikombe ngo kuko ariyo ntego abayobozi b’iyi kipe bayihaye.

Abakinnyi ba APR Fc bishimiraga igitego cya mbere

Ati: "APR ni ikipe y’ibikombe, twaje mu irushanwa tuje kuritwara, amakipe yose arangana kanfi dutegura kimwe tugomba kwitwara neza, iyi ni insinzi ya mbere tubonye tugomba ni kubona izindi ziri imbere.

Imikino ikurikira iteganyijwe kuba ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha aho ikipe ya Kiyovu Sports izakina na Mukura, APR Fc yakire Police FC.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO