Umukino wa nyuma wa Champions League ushobora gukurwa mu Burusiya kubera ibibazo bya politiki

Ishyirahamwe ry’amakipe y’iburayi (UEFA) riri gushaka ukuntu ryakwimura umukino wa nyuma w’irushanwa ry’amakipe yabaye ayambere ’Champions League’ wari uteganyijwe kuzakinirwa mu Burusiya kubera ikibazo bufitanye na Ukraine.

Uyu mukino wa nyuma muri iri rushanwa biteganyijwe ko uzaba tariki ya 28 Gicurasi, 2022 ukazabera ku kibuga cy’ikipe ya Zenit FC yo mu gihugu cy’Uburusiya ku kibuga cyitwa Gazprom Arena cyo mu mujyi wa Saint Petersburg.

Amakuru dukesha ikinyamakuru ‘ESPN’ aravuga ko kubera umwuka utari mwiza ukomeje gututumba hagati y’igihugu cya Ukraine n’Uburusiya kubera ibibazo bya politiki, ’UEFA’ iri gushaka gukura uyu mukino muri icyo gihugu.

Iki gihugu nicyo giheruka kwakira igikombe cy’Isi cyabaye mu mwaka wa 2018. Cyari cyongeye kugirirwa ikizere na ‘UEFA’ bakemerera kuzakira umukino wa nyuma wa Champions League w’uyu mwaka w’imikino 2021-2022.

Uyu mujyi wa ‘Saint Petersburg’ wari ubaye umujyi wa kabiri muri iki gihugu wakiriye umukino w’amakipe y’umupira w’amaguru ukomeye Ku rwego rw’Isi Nyuma y’umujyi wa Moscow waherukaga kwakira umukino wa nyuma wa Champions League wahuje Manchester United na Chelsea mu mwaka wa 2008.

Uyu mujyi wa ‘Saint Petersburg’ ufatanyije n’uwa Istanbul wo muri Turkey niyo yari kwakira umukino wa nyuma wa Champions League y’umwaka w’imikino ushize wa 2020-2021 ariko ntibyakunda kubera icyorezo cya COVID-19.

Uwo mukino waje kwimurirwa mu gihugu cya Portugal mu mujyi wa Lisbon ku kibuga cya ’Estádio da Luz muri Lisbon’.

Ikizere cyo kwakira iri irushanwa kiri kugenda kiyoyoka kuri iki gihugu cy’Uburusiya kubera uwo mwuka utari mwiza hagati yabwo na Ukraine ifatanije n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi.

Ubuyobozi bw’Ubwongereza hamwe n’Ubumwe bw’Uburayi nyuma y’amasaha make bumaze butangaje ko bugiye kwiga ku ijambo perezida w’Uburusiya yavuze ko igihugu cye kigiye kwemeza kwisubiza ibice bimwe bya Ukraine birimo Donetsk na Luhansk.

Amakuru dukesha ’ESPN’ aravuga ko kugeza ubu nta mwanzuro wa nyuma ’UEFA’ irafata ku kwambura uyu mujyi wa Saint Petersburg uyu mukino wa nyuma.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO