Umukire wa mbere ku Isi Elon Musk atumye abakunzi ba Manchester United bajya mu rungabangabo

Umuherwe Elon Musk ubusanzwe ni umufana ukomeye wa Manchester United ndetse uyu mugabo yifashishije Twitter ye avuga ko yifuza kugura Manchester United abafana babyinira ku rukoma gusa nyuma avuga ko yatebyaga.

Magingo aya ikipe ya manchester United iri mu bihe by’amage ndetse irabarizwa ku mwanya wa nyuma n’amanota ubusa aho ifite umwenda w’ibitego 5.

Kuri uyu wa kabiri inkuru ya Elon Musk yaje ari nziza mu matwi y’abafana ba Manchester United gusa nanone baje gusubirwa ubwo uyu mugabo yavugaga ko yatebyaga.

Nyuma yo kwandika amagambo agaragaza ko asa nuwamaze kugura Manchester United byatumye benshi bishima cyane gusa bidateye kabiri yisubiraho bituma abakunzi b’iyi kipe bakomeza guharirwa bakanyukirwa.

Kugeza magingo aya abenshi bakomeje kwibaza ku hazaza ha Manchester United ikomeje kuba ikipe iciriritse kandi yarahoze ari ikipe ikomeye ku Isi hose mbere gato y’isezera ry’umusaza Sir Alex Fugerson wayihesheje igikombe cya shampiyona mu mwaka wa 2013 ndetse akaba aricyo iheruka kuva icyo gihe.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO