Umukire wa mbere ku isi akaba n’uwa mbere wanzwe ku mbuga nkoranyambaga yahawe urw’amenyo mu gitaramo cy’urwenya yatumiwemo nk’umushyitsi w’ibanga

Umunyarwanda yavuze ko igisiga cy’urwara rurerure cyimennye inda, Ibi nibyo biri kuba kuri Elon Musk, Umukire wa mbere ku isi.
Uyu mugabo nyuma yo kugura urubuga rwa Twitter ku kayabo ka miliyari 44$, Byatumye ahinduka umuntu wa mbere wanzwe ku mbuga nkoranyambaga dore ko habarurwa abantu basaga miliyoni 237 bakoresha uru rubuga buri munsi.
Mu gitaramo cy’umunyarwenya Dave Chapelle yatunguranye ubwo yazanaga Elon Musk ku rubyiniro nk’umushyitsi w’ibanga nibwo abantu bose bamuhaga inkwenene baramuzomera karahava.
Ibi byabereye mu birori byaraye bibereye mu nzu y’imyidagaduro ya Arena, Aho benshi batishimiye kubona uyu mugabo ku rubyiniro, Gusa uyu munyarwenya Dave yahise abikoramo urwenya aravuga ati:" Birashoboka ko abasakuza bakuzomera bashobora kuba ari abakozi wirukanye."
Ibi bikaba bikomoza kuri gahunda yo kugabanya abakozi ba Twitter aho Elon yavuze ko benshi ari ingwizamurongo.
Kugeza ubu , Elon Musk biragoye ko bwakwira atavuzwe mu itangazamakuru bitewe n’impinduka yazanye muri Twitter yaba izo kugabanya hafi kimwe cya kabiri cy’abakozi n’izindi mpinduka zitakunze kuvugwaho rumwe, ibi byose bituma uyu mugabo akomeza kwanga n’umubare munini w’abantu abandi bakomeje kuva ku rubuga aheruka kugura ubutitsa.
Kuva mu kwezi k’Ukwakira 2022, Nibura habarurwa abantu bangana na 1.6% bamaze kuva burundu ku rubuga rwa Twitter yamaze kugurwa na Elon Musk naho abakozi bari hagati ya 1,000 - 1,200 bakaba barivanye ku kazi nk’uko tubikesha NY Times.