Umukirigitananga Munyakazi yasohoye indirimbo nshya akomeza guhamya ibirindiro_Video

Umukirigitananga Deo Munyakazi yinjije abakunzi be mu mwaka mushya wa 2020, abaganuza ku mashusho y’indirimbo yise "Itaranto", ishingiye ku nkuru iri mu gitabo cya Matayo kiri muri Bibiliya.

Munyakazi Déo uririmba akanacuranga inanga avuga ko mu myaka mike izaza yifuza ko inanga izaba imaze kumenyekana mu bihugu binyuranye byo ku Isi, anaboneraho kugaruka ku gitekerezo cyo gukora indirimbo yise ’Itaranto’.

Munyakazi yabwiye GENESISBIZZ ko yagize igitekerezo cyo gukora indirimbo "Itaranto" nyuma y’uko asomye mu gitabo cya Matayo 25:14 ahari inkuru ivuga ku ’bagaragu basigiwe amataranto babiri bayakoresha neza undi iyo ahawe arayigaya ayikoresha nabi aza kuyamburwa’.

Yavuze ko mu buzima buri wese afite impano [Itaranto] yawe ari nayo mpamvu biba byiza iyo ayikoresheje neza ’uko yaba iri kose kugira ngo igire ikintu imarira Isi’.
Abajijwe aho gakondo ihurira n’ivugabutumwa Yavuze ko ’Byose biruzuzanya, cyane ko icyo aba agamije ari ugutambutsa ubutumwa bukagera kuri benshi kandi mu gihe gikwiye’.

Munyakazi avuga ko buri wese akwiye guharanira guhindura Isi uko yayisanze akoresheje impano Imana yamuhaye.

Munyakazi Deo ni umwe mu bahanga bakibyiruka mu gukirigita inanga, igikoresho gakondo kifashishwa mu muziki nyarwanda. Ni ijyana idakunze gushishikaza abakiri bato, ariko uyu musore we yayibonyemo inzira yo kugera ku ndoto ze.

Ni umukirigitananga umaze kwigarurira imitima ya benshi haba mu Rwanda no hanze yarwo, urugendo yatangiye kandi ahamya ko rukomeje rwo kwamamaza inanga kugera ku mpera z’isi, uyumvishe wese akanjya yumva ko ifite inkomoko mu Rwanda.

Munyakazi Deo yakoranye indirimbo n’abahanzi bakomeye bo hirya no hino ku isi, barimo Umwongereza Joscelyn Eve Stoker [Joss Stone].

Mu rugendo rwe rwa muzika, yitabiriye amaserukiramuco atandukanye arimo iry’i Paris aho yatumiwe mu gitaramo ’Le Printemps des Poètes’. Mu Budage yatoranyijwe mu bahanzi 10 bafite umwihariko kandi batanga icyizere muri muzika ku Isi.

Deo Munyakazi ni umwe mu bahanzi bamenyerewe mu njyana gakondo cyane acuranga inanga, yari aherutse gushyira hanze indi ndirimbo yise "Twitabire umuganda", yasanganiye izindi ndirimbo zatumye amenyekana nka "Izabikora", "Umwungeri", "Ihorere Rwanda" n’izindi.

Reba amashusho y’indirimbo shya y’umukirigitananga Deo Munyakazi

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO