Umukobwa ugiye kurongorwa n’umuhanzi Emmy yakorewe ibirori byo gusezera Urungano

Umukunzi w’umuhanzi Nsengiyumva Emmy ubarizwa muri Leta Zunze Amerika Joyce Umuhoza yakorewe ibirori byo gusezera kuri bagenzi bizwi nka Bridal Shower.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yashyizeho amafoto y’uko yatewe ibyishimo by’uko igihe cyo kubana n’umukunzi we cyegereje.

Emmy mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2021 nibwo yateye intambwe yo kwambika Impeta umukunzi amusaba ko yazamubera umugore akaramata mu myaka basigaje kw’isi.

Biteganyijwe ko imihango y’ubukwe bw’aba bombi iteganyijwe kuba tariki ya 19 Ukuboza 2021 ikazabera mu mujyi wa Dar Es Salaam muri Tanzania ukaba uzitabirwa na bamwe mu bagize imiryango yabo ndetse n’inshuti zabo, nyuma y’ubukwe aba bombi bazasubira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ari naho bazatura.


Umuhoza ugiye kubana na Emmy yakundanyeho n’umuhanzi Peace Jolis


Ubwo Emmy yamwambikaga impeta

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO