Umukobwa w’icyizubazuba yarize ayo kwarika nyuma yo gusambana n’umukinnyi ukomeye gusa nyuma akamutera uw’inyuma

Hari umukinnyi ukina muri shampiyona y’Ubwongereza (Premier league)utaramenyekana amazina ushinjwa n’umunyamidelikazi w’icyizubazuba uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga aho avuga ko nyuma yo kumusambanya yahise amwanga.
Paola Saulino yamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga mu mwaka wa 2017 ndetse icyo gihe yahise atangira gushyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto yambaye ubusa.
Bivugwa ko mu gihe amaze akora umwuga w’uburaya amaze gusambana n’abagabo 700.
Uyu mukobwa yavuze ko yababajwe n’umukinnyi wo muri Premier League wamwijeje urukundo bakaryamana yarangiza akamusiga ibyo yise "Kumukoresha no kumusebya".
Uyu mukobwa avuga ko we n’uyu mukinnyi bakoreye imibonano mpuzabitsina mu modoka gusa ngo inshuti ze zabaguye gitumo bahita babihagarika.
Gusa ngo nyuma yibyo bakoranye byose uyu mukinnyi ngo yaje guhinduka,ahemukira Paola yangiza umubano wabo, biramubabaza cyane.
Uyu mukobwa yatangaje ko nyuma yo gusigwa n’uyu mukinnyi wo muri Premier league ngo yumvise agize agahinda gakomeye kuko ngo yari yaramusezeranyije ko bazabana.
Uyu mukobwa asanzwe akunda umupira w’amaguru ndetse bivugwa ko ari umukunzi ukomeye w’ikipe ya Napoli mu gihugu cy’Ubutaliyani.