Umukobwa w’ikizungerezi wo muri Ukraine aterwa agahinda n’abashurashuzi bakoresha intambara nk’iturufu yo kumusambanya(AMAFOTO)

Uyu mukobwa w’icyogere ku mbuga nkoranyambaga kubera uburanga bwe by’umwihariko ubunini bw’amabere ye avuga ko abagabo benshi ku isi bari gukoresha intambara yo muri Ukraine nk’urwitwazo rwo kugira ngo bamusambanye.
Ubwo yaganiraga na The sun Louisa Khovanski yatangaje ko yakiriye abamubwira ko bamukeneye barenga igihumbi bamusaba kumukura muri Ukraine bakamurongora.
Benshi mu bagabo bamwifuza ngo bamwizeza umutekano no kumuha ubuzima bwiza kugira ngo baryamane nawe.
Louisa akurikirwa na miliyoni 2.6 kuri Instagram - kandi bose bazi ko afite amabere manini,
Uyu mukobwa Louisa ubu utuye i Kyiv, kubera ko umujyi yavukiyemo wafashwe n’Uburusiya - avuga ko hari abagabo bagerageza kumutereta bamuha ibintu bidasanzwe.
Ati: “Abenshi bampaye icyumba cyabo, nk’aho bashaka ko ndyamana nabo kugira ngo mbone umutekano.”
Louisa yavuze ko amabere ye asanzwe akurura abagabo baturuka mu bihugu bitandukanye ku isi,ndetse ko benshi bafashe intambara ya Ukraine nk’amahirwe yo kumwigarurira.