Umukobwa wa Bill Gates yabwiye Se na Nyina amagambo akomeye

Mugihe umuherwe Bill Gates washinze uruganda rwa Microsoft ari kwitegura kurangiza imanza za gatanya hamwe n’umugore we Melinda Gates, umukobwa wabo mukuru witwa Jennifer Gates yagize icyo abwira aba bombi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze.

Jennifer w’imyaka 25 yashyize imbamutima ze ku mbunga nkoranyambaga ubwo nyina umubyara yizihizaga isabukuru y’imyaka 57 yabaye ku cyumweru gishize.

Mu magambo ye yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram ati’’ Nkwifurije isabukuru nziza kuri uyumunsi ndetse uzahirwe n’umwaka ukurikiyeho,‘’.

Uyu mukobwa Jennifer niwe mfura ya Bill na Melinda Gates ndetse ni kenshi yagerageje kumara umwanya munini yunga ababyeyi be bombi kuva bafata umwanzuro wo gutandukana mu kwezi kwa Gicurasi.

Bill na Melinda bari bamaranye imyaka 27 basezeranye kubana akaramata ndetse gahunda yo guhana gatanya binyuze mu rukiko yemejwe tariki 2 Kanama 2021 ubwo ubusabe bwa gatanya y’aba bombi yemerwaga n’abacamanza.

Impamvu aba bombi bavuga ko bahisemo guhana gatanya ngo ni uko umubano wabo wari warangiritse ku buryo bitari gushoboka ko basubirana bakongera kubana nk’ibisanzwe.

Dukurikije impapuro z’urubanza, Melinda yahisemo kugumana izina rya Gates ndetse Melinda yanze guhabwa amafaranga ayo ariyo yose urukiko rwari gusaba Bill Gates yo kumuha mu rwego rwo kumufasha nk’uwari umugore w’isezerano batandukanye.

Bill Gates n’uwahoze ari umugore we Melinda Gates ni byinshi bagezeho bafatanyije, ndetse mu gutandukana kwabo hari imitungo imwe bagabanye ariko n’ubundi bimwe na bimwe bazakomeza babifatanye kubiyobora.

Aha twavuga nk’umuryango bashinze witwa Bill and Melinda Gates Foundation batangaje ko bazakomeza gukorana kugirango ibikorwa by’uyu muryango bikomeze gusa hari imwe mu mitungo bazagabana harimo amahoteli batunze, inganda zitandukanye, amazu y’akataraboneka ahenze aho Bill Gates yasinyiye kwegukana inzu yabo iherereye muri California y’amajyepfo naho Melinda Gates asinyira kwegukana inzu iherereye Bellevue ifite agaciro ka miliyoni 130 z’amadolari y’Amerika.


Bill Gates n’umugore we bagabanye imwe mu mitungo yabo

Nyuma na nyuma imfura y’aba bombi Jennifer yaratoboye igira icyo ivuga ku mwanzuro wafashwe n’ababyeyi be, aho biyemeje guhana gatanya.

Yagize ati’’Ndacyari kugerageza kwiga uburyo nabasha gucunganwa n’amarangamutima yanjye nk’umwe mu bagize uyu muryango. Sinagira icyo mvuga ku gutandukana kwanyu, gusa mu menye ko amagambo ahumuriza mwambwiye, uburere mwampaye n’ubufasha bwose mwampaye bisobanuye byinshi kuri njye."


Jennifer Katherine Gates yababajwe no gutandukana kw’ababyeyi be gusa abashimira uburyo bamubaye hafi kandi bakamufasha cyane

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO