Umukobwa wa Donald Trump yakorewe ibirori bikorerwa inkumi zitegura kurushinga

Umwe mu bakobwa ba Donald Trump witwa Tiffay yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi aho ibi birori abenshi babyita Bridal Shower.
Tiffay w’imyaka 29 y’amavuko yari amaze imyaka igera kuri itandatu akundana n’umukunzi we icyakora hari hashize umwaka umwe n’igice yambitswe impeta na bwana Michael Boulos.
Ibi birori kandi byitabiriwe n’abarimo abagize umuryango wa Donald Trump ndetse n’inshuti ze zitandukanye.
Ibi birori kandi byateguwe na mukuru wa Tiffay witwa Ivanka Trump aho byabereye mu gace gaherereye muri Florida ndetse ni naho haherereye urugo rwa Donald Trump.
Bivugwa ko aba bombi bazakoresha ubukwe kuwa 12 Ugushyingo 2022 ndetse hari hashize imyaka igera kuri itandatu aba bombi bakundana.