Umukobwa waririmbaga mu kabari niwe watsindiye Miliyoni 50 mu irushanwa rya ’The Next Pop Star’

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Werurwe 2021 nibwo hasojwe irushanwa rya The Next Pop Star ryari rimaze amezi atari make rihuza abahanzi ba banyempano batandukanye aho ryegukanye na Kibatega Jasmine wavuze ko yatangiye aririmba mu tubari.

Umuhango wo gusoza iri rushanwa wabereye muri Kigali Arena i Remera aho wari witabiriwe n’abantu bakeya mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kurwanya Covid-19.

Ahagana I saa kumi n’ebyiri nibwo abagize Akanama nkemurampaka kari kagizwe n’umuhanzikazi Aline Gahongayire, Gatsinda Jean Paul, uzwi nka Jay P mu gutunganya indirimbo na Imanzi Lion bari bageze mu byicaro byabo.

Abanyempano 6 barimo Gisa Cyinganzo , Cyiza Jackson , Hirwa Honorine, Kibatega Jasmine, Yannick Gashiramanga, Ish Kevin bose banyuze imbere y’akanama nkemurampaka buri wese aririmba indirimbo yari yahisemo ari nako bagenda bahabwa amanota kugeza basoje.

Icyiciro cya Mbere kirangiye Akanama nkemurampaka kagiye kwiherera nyuma y’icyiciro cya kabiri cyaririmbyemo abahanzi bane bari batambutse mu cyiciro cya Mbere maze birangira Kibatega Jasmine ahigitse abarimo GisaCyinganzo, Ish Kevin na Cyiza Jackson.

Kibatega Jasmine akimara kubwirwa ko ariwe wegukanye umwanya wa mbere yasazwe n’ibyishimo bivanze n’amarira maze mu magambo make agira ati “ inzozi narose nzigezeho nakuze nifuza kuzakora umuziki ariko ubushobozi bukanzitira none ubu ndakeka ibyo nifuje ngiye kubikora nta nkomyi."

Uyu mukobwa yashimiye cyane umubyeyi we wagiye amuba hafi mubihe bigoye yanyuzemo dore ko yanahishuye ko yarasanzwe aririmba mu kabari mu bizwi nka Karaoke cyangwa se Igisope.

Kuba yatsindiye iri rushanwa ngo ni inzira nziza yo kwiyerekana, Abanyarwanda bakamumenya.

Kibatega Jasmine wabaye uwa mbere yegukanye miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda, gusa ahabwa miliyoni icumi. Izindi zisigaye bazajya bazikoresha mu bikorwa byo kumufasha mu rugendo rwa muzika ye.

Aba bahanzi bombi baje mu myanya ibiri ya mbere, bazakorera urugendo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho bazishyurirwa ibyangombwa byose, birimo amafaranga y’urugendo, aho kuba n’ibizabatunga mu gihe cyose bazaba abari muri icyo gihugu.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO