Umukobwa witwa Josiane Ngirinshuti niwe wegukanye ikamba rya Miss Earth Rwanda 2021

Taliki ya 18 Ukwakira 2021 nibwo hamenyekanye umukobwa wegukanye ikamba rya Miss Earth Rwanda 2021, aho uwitwa Josiane Ngirinshuti yatsinze bagenzi be bagera kuri 20 bari bahatanye.
Mu kiganiro na Clemy Keza usanzwe ategura amarushanwa ya Miss Earth yatangarije Genesisbiz ko igikorwa cyo guhitamo nyampinga wegukana ikamba rya Miss Earth cyabereye kuri Internet ariko hakaba hari n’akanama Nkemurampaka kaje guhamya ko uwegukanye ikamba ari Josiane Ngirinshuti.
Yagize ati “Nyuma yuko akanama Nkemurampaka gateranye hiyongereyeho n’amajwi yo kuri Internet, kemeje ko Josiane Ngirinshuti ariwe wegukanye ikamba kubera ubwiza ndetse n’umushinga we ukaba warahize indi mishinga y’abakobwa bari bahatanye."
Josiane Ngirinshuti yakoze umushinga wo gushishikariza abanu kutamena ibirryo aho babonye hose kuko byangiza ikirere ndetse n’ibidukikije akaba yifuza gufatanya na leta gukomeza gukangurira abantu kujya birinda kwangiza ayo mafunguro ahubwo bashaka uko bazajya bayakusanya bakayasangira n’abatishoboye badafite ubushobozi bwo kubona ayo mafunguro.
Irushanwa rya Miss Earth ryari ryitabiriwe n’abakobwa 22 ariko ubwo ryari rigeze hagati haje kuvamo babiri hakomeza 20 aribo baje kuvamo umwe uryegukana biteganyijwe ko mu minsi iri imbere hazatangwa andi makamba harimo irya Miss Air, Miss Fire na Miss Water hazanatwanga kandi ibindi bihembo kuyindi mishinga yagiye ihiga indi.
Josiane Ngirinshuti arasaba abanyarwanda kudakomeza kwangiza ibidukikije bamenya ibiryo basigaje aho babonye hose