Umukunda agucenga burya urukundo ni ishuri!Kim Kardashian yahishuye ko agikunda Pete Davidson baherutse gutandukana

Kugeza ubu ntabwo Kim Kardashian akiri mu rukundo na Pete Davidson kuko hashize hafi ukwezi aba bombi baratandukanye gusa nubwo bimeze gutyo Kim Kardashian yatangaje ko agikunda Pete.
Gutandukana kwa Kim Kardashian na Pete Davidson abantu benshi bakomeje kubirebera mu ndorerwamu zitandukanye ndetse hari abahamya ko aba bombi batandukanyijwe n’ikibazo cy’imyaka.
Kim Kardashian yatangaje ko we na Pete nubwo batandukanye ariko ngo bakivugana ndetse yakomeje ahamya ko Pete yari umugabo ugira umutima mwiza utasanga ahandi.
Kim kandi yakomeje avuga ko Pete yamukundiye uwo ariwe kuko ngo nta kintu na kimwe yari amukurukiranyeho kitari urukundo.
Gusa ngo nubwo batandukanye ariko Kim avuga ko akivugana na Pete Davidson ndetse ngo umubano wabo uracyakomeje nubwo avuga ko gutandukana kwabo babyumvikanyeho yahamije ko akimukunda ndetse avuga ko azanahora amukunda iteka ryose.
Nyamara muri iyi minsi ishize hakwirakwiye inkuru zitandukanye zivuga ko Kim na Pete basubiranye mu ibanga rikomeye gusa ibijyanye n’iyi nkuru byo biracyari ibanga n’urujijo rukomeye.