Belle Nice ukundana na Sat-B yasohoye EP yise "Ibintu"

Umuhanzikazi Belle Nice usanzwe ari umukunzi w’umuhanzi ukunzwe cyane mu gihugu cy’u Burundi uzwi nka Sat B yashyize hanze Ep iriho indirimbo 6 yise Ibintu harimo nizo bakoranye .

Uyu mukobwa uri mu bakunzwe cyane i Burundi abarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya Empire Avenue aho afashwa n’umukunzi we Sat B. Mu cyumweru gishize nibwo yashyize hanze amafoto ateguza abakunzi be ko abahishiye Impano izabanyura.

Mu kiganiro na Genesisbizz uyu mukobwa yadutangarije ko nyuma y’igihe kinini akora kuri iyo EP ye byamusabye ingufu nyinshi kugira azahe impano ifatika abakunzi be ndetse n’Abarundi muri rusange.

Yakomeje agira “ Nakoresheje ingufu nyinshi kugira ngo nereke abakunzi banjye ko icyizere bangiriye ubwo banyakiraga ntaho cyagiye kandi nibyo ndi gukora nyuma y’igihe kinini ndi muri gahunda zo kwita ku muryango, ubu nagarutse."

Uyu mukobwa yatangiye kuvugwa mu nkuru z’urukundo n’ Umuhanzi Sat B mu mwaka wa 2017, aho yahise akora indirimbo zigera kuri Ebyiri ariko nyuma yaho akaza kubyarana n’umukunzi bigatuma amara igihe gito atagaragara.

Ku ruhande rw’Umukunzi we Sat B we yatangarije Genesisbizz ko ari ibyishimo ku kuba umukunzi Belle Nice yashyize hanze izo ndirimbo zose icyarimwe kuko aba ari ibintu bitoroshye cyane muri iki gihe gusa akaba yijeje abakunzi ba Belle Nice ko bagiye gukora cyane kugirango ibindi bihangano bibagereho vuba cyane harimo n’amashusho y’izo ndirimbo.

EP ya Belle Nice irimo indirimbo nka "Your Heart, Loud, Cheatinga yakoranye na Sat B, Dat Ting nayo yakoranye na Sat B, Like yakoranye na Bain Turo na Sina Do."


EP ya Belle Nice yayise ibintu

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - cham sidibe

    Empire avenue yubahwe ,bellenice nuwambere mubigeme ,hose havugwa #IbintuEp

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO