Umumotari aciye agahigo kubera moto ye arimo gutwaraho abagenzi muri CHOGM

Mu gihe U Rwanda rwiteguraga inama ya CHOGM, hirya no hino mu mujyi wa Kigali abantu batandukanye bihutiye kunoza isuku ndetse ibi byatumye hari umumotari wiyemeje kurangwa n’isuku ya moto ye aho iyi moto itatse mu buryo butangaje.
Ni ifoto yagaragaye kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Kamena 2022, abakoresha imbugankoranyambaga bose wasangaga bayihererekanya bigaragara ko yatangaje benshi ndetse n’uwayibonaga wese yayirangariraga.
Hirya no hino mu bice bitandukanye, hari isuku idasanzwe mu mujyi wa Kigali ndetse hari ibyapa bitandukanye byerekana ko mu Rwanda harimo kubera inama ya CHOGM.
Abandi bantu benshi kandi batangariye umumotari ufite moto idasanzwe ndetse bagenzi be bishimiye uburyo yabitekerejeho bahamya ko ari Moto isa neza buri wese yakwifuza kugendaho.