Umuntu agira itungo rikamugoboka!Dore abakinnyi 5 binjirizwa amafaranga menshi na Instagram zabo ku Isi

Abakinnyi batandukanaye ku mugabane bakunze kuvugwaho cyane ko bahembwa amafaranga iryaguye gusa nanone ku rundi ruhande burya ngo umuntu agira itungo rikamugoboka kuko ntabwo ari umupira w’amguru ubinjiriza gusa ahubwo n’imbuga nkoranyambaga zabo zirabinjiriza kandi amafaranga menshi.
Abakinnyi tugiye kugarukaho ni abazitabira cyane igikombe cy’isi ndetse twakoze ubucukumbuzi twifuza kubabwira uburyo imbuga nkoranyambaga zabo zibinjiriza n’umubare w’amafaranga nibura binjiza buri uko hari ikintu bashyize ku rukuta rwabo rwa Instagram
Reka muri iyi nkuru tugaruke ku bakinnyi 5 binjirizwa amafaranga menshi n’imbusa nkoranyambaga zabo kurusha abandi bose ku isi.
1. CristianoRonaldo:(Manchester United/Portugal) Uyu mukinnyi nibura ashobora kwinjiza arenga Miliyari 3 mu mafaranga y’u Rwanda buri uko hari ikntu ashyize ku rukuta rwe rwa Instagram detse uyu mugabo ku Isi hose akurikirwa n’abarenga Miliyoni 481.
2. Lionel Messi: (Paris Saint Germain/Argentina) Uyu mugabo nawe aza ku mwanya wa kabiri ndetse ashobora kwinjiza arenga Miliyari 2.3 buri uko hari ikintu ashyize ku rukuta rwe rwa Instagram.
3 Neymar Junior: (Paris Saint Germain/Brazil) Uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cya Brazil nawe aza ku mwanya wa 3 mu bakinnnyi binjiza agatubutse kuri Instagram dore ko nibura ashobura kwinjiza arenga Miliyari 1 mu mafaranga y’u Rwanda buri uko hari ikintu ashyize kuri Instagram ye.
4. Kylian Mbappe: (Paris Saint Germain/France) Uyu rutahizamu wa Paris Saint Germain ashobora kwinjiza nawe amafaranga agera kuri Miliyari 1 mu mafaranga y’u Rwanda buri uko hari ikintu ashyize kuri Instagram ye.
5. Vinicius Junior : (Real Madrid/Brazil) Uyu mukinnyi wa Real Madrid ashobora kwinjiza nawe amafaranga agera kuri Miliyoni 599 mu mafaranga y’u Rwanda buri uko hari ikintu ashyize kuri Instagram ye.