Umunwa ku wundi… Juno Kizigenza na Ariel Wayz mu ndirimbo ‘Birenze’

Umuhanzi Juno Kizigenza yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Birenze’ akoreshamo Ariel Wayz aho bagaragayemo bari no gusomana umunwa ku wundi.

Birenze ni imwe mu ndirimbo zigize EP uyu muhanzi Juno Kizigenza aherutse gushyira hanze. Nkuko yabitangaje mbere yavuze ko azagenda asohora amashusho y’izo ndirimbo imwe ku yindi.

Iyi ndirimbo ni iy’urukundo aho aba aririmba abwira umukobwa ko azamukunda birenze akamwibagiza abasore bose bagiye bamubabaza.

Ati “Amarira yose warize kubwe I yeah, Umujinya wose wagize kubwo gutenguhwa, Umugisha wagize ni uko mpari I yeah, Nizeye kuzakwibagiza ivyagushavuje.”

Mu mashusho y’iyi ndirimbo aba bahanzi bagaragara bari gusomana aho bahuza umunwa. Ibi bigaragara ku munota wa gatatu n’amasegonda 13 indirimbo iri kurangira.

Kuba aba bombi basomanye ntabwo ari ibintu by’igitangaza kuko n’ubusanzwe mbere y’uko basohora indirimbo bakoranye yitwa ‘Away’ hagiye habaho kwerekana amarangamutima umwe afitiye undi hakekwa ko baba bakundana, gusa baza kubihakana bavuga ko umwe ari inshuti magara y’undi.


Muri iyi ndirimbo Juno asomana na Ariel Wayz


Iyo barikumwe urugwiro aba ari rwose

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO