Umunya-Nigeria Adekunle Gold na Kenny Sol bazataramira Abanyarwanda

Umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria uzwi ku mazina ya Adekunle Gold yatumiwe mu Rwanda mu gitaramo cyiswe ‘M*Ovember Festival’ aho azahurira n’umuhanzi Nyarwanda Kenny Sol.

Iki gitaramo cyateguwe na Rg Consult isanzwe itegura ibitaramo bya Kigali Jazz Junction.

Mu kiganiro n’umuyobozi wa Rg Consult Lubega Remygious usanzwe ategura ibitaramo bitandukanye hano mu Rwanda yatubwiye ko umwihariko w’ibitaramo bya ’M*Ovember Festival’ bizaba bitanduaknaye nibyo yari asanzwe ategura bya Kigali jazz Junction.

Yagize ati "Ibitaramo bya M*Ovember Festival ni ubwa mbere bigiye kubera mu Rwanda bizaba bifite umwihariko ko bizajya biba ngaruka mwaka kandi nka Rg Consult bakaba bashaka kwongera gushimisha abanyarwanda."

Uyu muhanzi Adekunle Gold abinyujije ku mbuga nkorambaga ze nka twitter yateguje abakunzi ba muzika mu Rwanda ko agiye kuza gutaramira mu Rwanda abasaba kuzitabira ari benshi .

Igitaramo cya M*Ovember Festival’ kizaba tariki ya 05 Ugushyingo kuri Canal Olympia ku musozi wa Rebero guhera i saa kumi z’umugoroba, uretse Adekunle Gold na Kenny Sol abazakitabirwa bazasusurutswwa n’itsinda ry’abahanga mu gucuranga rya Nep Band ndetse n’itsinda ry’abasore bo muri Nep’Djs rigizwe na Dj Berto na Dj Habz.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO