Kizza Besigye yaciye agahigo ko gufungwa inshuro nyinshi ku Isi

Umunya Uganda Col Dr Kizza Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Kaguta Yoweri Museveni, yaciye agahigo ko kuba umuntu wa mbere wa funzwe inshuro nyishi ku Isi.

Uyu mugabo yashyizwe muri iki gitabo tariki 20 Mutarama 2020 ubwo yarafashwe ngo afungwe ku nshuro ya 50 muri Uganda.

Yafashwe na Police yo kuri station ya Nalufenya ubwo ishyaka rye ryari ririkumwe n’abanyamategeko kuri stade ya Bugembe Stadium.

Bakunda kumufata cyane aho aba ari kumwe n’ishyaka rye baganira ibyabo bakabirukansa n’inkoni babakubita, yakunzwe gufatwa naba Police bo kuri Jinja police station, Bugembe Police station na Kakira Police station.

Police yateraga ibyotsi bihumanya amaso (Teargas) kuri Dr Besigye n’abamufashaga imbere yabaturage .

Uyu mugabo urwanira ishyaka rye ashaka guhangana niriri ku butegetsi bwa Uganda mu mwaka wa 2016 nabwo yafunzwemo inshuro zisaga 15 mugihe cy’amatora.

Kizza Besigye yavutse taliki ya 22 Gicurasi 1956 avukira mu Rukungiri mu majyarugu ya Uganda akaba azwi kukazina ka kabyiniriro ka Daktari, Kifefe.

Yabaye umusirikare mukuru w’igihugu cya Uganda afite ipeti rya officier, amashuri abanza yayijyiye Kinyasano Primary School naho ayisumbuye ayiga ahitwa Mbarara Junior School, kaminuza ayiga muri Makerere University mubijyanye n’ubuganga.

Dr Besigye afite umugore umwe n’abana babiri aribo Adam Ampa Besigye na Anselm Kizza Besigye.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO