Gary Neville atangaje ko ikipe ya Arsenal iri mu mazi abira

Umunyabigwi wahoze akinira ikipe ya Manchester United Gary Neville yamaze gutangaza ko ikipe ya Tottenham igomba guhigika ikipe ya Arsenal mu myanya 4 ya mbere dore ko iyi kipe yamaze gusubira mu murongo mwiza wo guhanganira imyanya 4 ya mbere muri shampiyona y’Ubwongereza.

Kugeza ubu ikipe ya Arsenal ifite imikino ibiri ikomeye igomba gukina harimo ikipe ya Newcastle United hamwe n’ikipe ya Everton, ikipe ya Tottenham yo igomba gukina n’ikipe ya Norwich hamwe n’ikipe ya Burnley.

Gary Neville yatangaje ko ikipe ya Arsenal ifite imkino igoranye cyane mu gihe ikipe ya Tottenham isigaranye imikino isa niyoroshye.

Ikipe ya Arsenal igomba gukina n’ikipe Newcastle United mu ijoro ryo kuwa mbere ndetse izakurikizaho ikipe ya Everton ku munsi wa nyuma wa shampiyona y’Ubwongereza.

Gary Neville yatangaje ko ikipe ya Tottenham ayiha amahirwe yo kuza mu myanya 4 ya mbere kubera ubushobozi yaraye igaragaqje ubwo yatsindaga ikipe ya Arsenal ibitego 3-0 mu ijoro ryakeye.

Ubwo yaganiraga na Sky Sports uyu munsi, uwahoze ari umukinnyi ukomeye mu ikipe ya Manchester United yavuze ko yatangajwe cyane n’imikinire y’umutoza Antonio Conte nyuma yo kwandagaza bikomeye ikipe ya Arsenal mu ijoro ryakeye.

Uyu mugabo yakomeje atangaza ko umutoza w’ikipe ya Arsenal Mikel Arteta atigeze ahindura imikinire ye dore ko ikipe ya Tottenham yaje yamwize bityo bigatuma atsindwa umukino wo mu ijoro ryacyeye.


Mikel Arteta na Antonio Conte

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO